
Rwanda : Abagabo baryamana bahuje igitsina bakomeje kwiyongera mu byago byinshi byo kwandura SIDA
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w'abagabo baryamana n'abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, uva ku bihumbi 18 mu 2021 ugera ku bihumbi 29 mu bushakashatsi bwa 2024/2025. Iki kigo kivuga ko iki cyiciro kigikomeje kwibasirwa na Virusi itera SIDA kurusha abaturage rusange.
Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura, Zephanie Nzeyimana, yavuze ko mu bagabo baryamana n'abandi bagabo, igipimo cy'abafite Virusi itera SIDA kiri kuri 5.8%, mu gihe mu baturage rusange kiri kuri 3%.
Yasobanuye ko imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno ari yo ituma ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA byiyongera cyane, cyane cyane ku muntu wakira iyo mibonano.
Ati: "Imibonano mpuzabitsina y'inyuma ni yo ishyira buri wese uyikora mu byago byo kwandura Virusi itera SIDA, yaba umugabo ku mugabo cyangwa umugore wakiriye umugabo."
RBC yavuze ko uretse Virusi itera SIDA, abakora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno badafite agakingirizo bashobora kwanduzanya n'izindi ndwara zirimo iza Hepatite B na C, mburugu, imitezi n'izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nubwo igipimo cya Virusi itera SIDA muri iki cyiciro cyagabanutse kikava kuri 6.9% mu 2021 kikagera kuri 5.8% mu 2024, RBC ivuga ko kigikomeje kuba hejuru ugereranyije n'icy'abaturage muri rusange.
INDI NKURU WASOMA : Gatsibo: ingabo z'u Rwanda zasoje amahugurwa y’amezi atanu
Ubushakashatsi kandi bwerekana ko bamwe mu bagabo baryamana n'abo bahuje igitsina bagitinya kujya kwa muganga kubera impungenge z'ivangura cyangwa kuburanirwa ku mibereho yabo, bigatuma bamwe bivuza bamaze kuremba.

Ibitekerezo